-
Matayo 26:63-65Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
63 Ariko Yesu araceceka.+ Nuko umutambyi mukuru aramubwira ati: “Rahira Imana ihoraho, utubwire niba ari wowe Kristo Umwana w’Imana!”+ 64 Yesu aramusubiza ati: “Ni njye! Ndababwira ukuri ko muzabona Umwana w’umuntu+ yicaye iburyo+ bwa nyiri ububasha, kandi muzamubona aje mu bicu.”+ 65 Nuko umutambyi mukuru aca umwenda yari yambaye aravuga ati: “Atutse Imana! None se turacyashakira iki abandi batangabuhamya? Namwe murabyiyumviye ko atutse Imana!
-