-
Zekariya 12:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Nzasuka umwuka wanjye ku bakomoka kuri Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu. Nzagaragaza ko mbemera kandi nzatega amatwi amasengesho yabo basenga binginga. Bazareba uwo bateye icumu,+ kandi bazamuririra cyane nk’abaririra umwana w’ikinege. Bazamuririra bagire agahinda kenshi nk’uko umuntu aririra umwana we w’imfura.
-
-
Yohana 20:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Umwami!” Ariko arababwira ati: “Nintabona aho bamuteye imisumari mu biganza kandi ngo nshyire urutoki rwanjye aho bateye imisumari, ngo nshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe,+ sinzabyemera rwose.”
-