12 Icyakora abamwemeye bose yabahaye uburenganzira bwo kuba abana b’Imana,+ kuko bizeye izina rye.+13 Kuba abana b’Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara cyangwa ku cyifuzo cyabo cyangwa ku bushake bw’umuntu. Ahubwo biva ku Mana.+
3 Hasingizwe Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo. Kubera imbabazi zayo nyinshi, yatubyaye bundi bushya,+ kugira ngo tugire ibyiringiro bizima+ binyuze ku kuzuka kwa Yesu Kristo.+