34 Mu by’ukuri nta n’umwe muri bo wagiraga icyo abura,+ kuko ababaga bafite imirima cyangwa amazu bose babigurishaga, maze bakazana amafaranga avuye mu byagurishijwe 35 bakayaha intumwa.+ Hanyuma bakagira icyo baha buri wese bakurikije ibyo yabaga akeneye.+