-
Matayo 10:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Amazina y’izo ntumwa 12 ni aya:+ Simoni witwa Petero+ na Andereya+ umuvandimwe we, hakaba Yakobo umuhungu wa Zebedayo na Yohana+ umuvandimwe we, 3 Filipo na Barutolomayo,+ Tomasi+ na Matayo+ wari umusoresha, Yakobo umuhungu wa Alufayo na Tadeyo, 4 Simoni w’umunyamwete* na Yuda Isikariyota waje kugambanira Yesu.+
-
-
Mariko 3:16-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Dore amazina y’izo ntumwa uko ari 12:+ Simoni yise Petero,+ 17 Yakobo na Yohana, ari bo bahungu ba Zebedayo (akaba yaranabise Bowanerige, bisobanurwa ngo: “Abana b’Inkuba.”)+ 18 Nanone hari Andereya na Filipo, Barutolomayo na Matayo, Tomasi na Yakobo umuhungu wa Alufayo, Tadeyo na Simoni w’umunyamwete, 19 na Yuda Isikariyota waje kumugambanira nyuma yaho.
Nuko Yesu n’abigishwa be bajya mu nzu.
-