21 Yehova yita kuri Sara nk’uko yari yarabivuze, maze Yehova amukorera ibyo yari yaramusezeranyije.+ 2 Igihe Imana yari yarasezeranyije Aburahamu kigeze, Sara aratwita,+ abyarana na Aburahamu wari ushaje umwana w’umuhungu.+ 3 Nuko uwo muhungu Sara yari yabyaye, Aburahamu amwita Isaka.+