ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 41:40-46
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 40 Wowe ubwawe ngushinze ibyo mu rugo rwanjye, kandi abantu banjye bose bazajya bakumvira nta mpaka.+ Ni njye njyenyine uzakuruta kubera ko ndi umwami.” 41 Farawo arongera abwira Yozefu ati: “Dore ngushinze igihugu cya Egiputa cyose.”+ 42 Nuko Farawo akuramo impeta ye iriho ikimenyetso ayambika Yozefu, amwambika n’imyenda myiza, amwambika n’umukufi wa zahabu mu ijosi. 43 Nanone Farawo amushyira mu rindi gare rye kugira ngo abantu bamuhe icyubahiro barangururira imbere ye bati: “Nimumwunamire!”* Nguko uko yamuhaye igihugu cya Egiputa cyose.

      44 Farawo arongera abwira Yozefu ati: “Ndi Farawo, ariko nta muntu uzajya agira icyo akora mu gihugu cya Egiputa hose utabimuhereye uburenganzira.”+ 45 Hanyuma Farawo yita Yozefu Safunati-paneya kandi amushyingira Asinati+ umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni.* Nuko Yozefu atangira kugenzura igihugu cya Egiputa.+ 46 Yozefu yatangiye gukorera Farawo umwami wa Egiputa afite imyaka 30.+

      Nuko Yozefu ava imbere ya Farawo maze atangira gutembera igihugu cya Egiputa cyose kugira ngo akirebe neza.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze