-
Intangiriro 45:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Ngaho nimwihute mujye kureba papa mumubwire muti: ‘umwana wawe Yozefu aravuze ati: “Imana yangize umutware w’igihugu cya Egiputa cyose.+ Gira vuba+ unsange ino aha. 10 Uzatura mu karere k’i Gosheni+ ube hafi yanjye, wowe n’abana bawe, abuzukuru bawe, amatungo yawe yose n’ibyo utunze byose. 11 Nzajya nguha ibyokurya kuko hakiriho indi myaka itanu y’inzara+ kugira ngo wowe n’abagize umuryango wawe mudakena, mukicwa n’inzara.”’
-