-
Yohana 4:39-42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Icyo gihe, benshi mu Basamariya bo muri uwo mujyi baramwizera, bitewe n’amagambo uwo mugore yababwiye abemeza agira ati: “Uwo muntu yambwiye ibintu byose nakoze.”+ 40 Nuko Abasamariya bamusanga aho yari ari baramusaba ngo agumane na bo, maze ahamara iminsi ibiri. 41 Ibyo byatumye n’abandi benshi bamwizera bitewe n’ibyo yavugaga, 42 maze babwira uwo mugore bati: “Ubu noneho ibyo watubwiye si byo byonyine byatumye twemera, kuko natwe twamwiyumviye kandi ubu tumenye tudashidikanya ko uyu muntu ari we mukiza wakijije isi.”+
-