-
Matayo 28:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yesu ahura na bo arababwira ati: “Nimugire amahoro!” Baramwegera bamukora ku birenge maze baramwunamira.*
-
-
Yohana 20:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Ku mugoroba wo kuri uwo munsi wa mbere w’icyumweru, abigishwa bari bari mu nzu kandi inzugi zari zikinze bitewe n’uko batinyaga Abayahudi. Nuko Yesu araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Mugire amahoro.”+
-
-
1 Abakorinto 15:4-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Yarashyinguwe,+ maze ku munsi wa gatatu+ arazurwa+ nk’uko Ibyanditswe bibivuga.+ 5 Yabonekeye Kefa,*+ hanyuma abonekera na za ntumwa 12.+ 6 Hanyuma yabonekeye abigishwa barenga 500 icyarimwe,+ abenshi muri bo bakaba bakiriho na n’ubu,* ariko abandi barapfuye. 7 Nyuma y’ibyo, yabonekeye Yakobo,+ hanyuma abonekera intumwa zose.+
-