ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Luka 4:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Ibyakozwe 14:12-15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Nuko Barinaba bamwita Zewu, naho Pawulo bamwita Herume kuko ari we wakundaga gufata ijambo. 13 Hanyuma umutambyi w’imana yitwa Zewu, urusengero rwayo rukaba rwari imbere y’umujyi, afata ibimasa n’amakamba y’indabo* abizana ku irembo, kuko yifuzaga kubatambira ibitambo afatanyije n’abaturage.

      14 Icyakora, intumwa Barinaba n’intumwa Pawulo babyumvise baca imyenda bari bambaye maze birukankira mu bantu, bavuga cyane bati: 15 “Bagabo, kuki mukora ibyo bintu? Natwe turi abantu nkamwe.+ Turi kubabwira ubutumwa bwiza kugira ngo muve muri ibyo bintu bitagira umumaro mugarukire Imana ihoraho, yo yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose.+

  • Ibyahishuwe 19:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ambwiye atyo, mpfukama imbere ye ngira ngo musenge. Ariko arambwira ati: “Reka reka! Ntukore ibintu nk’ibyo!+ Mu by’ukuri ndi umugaragu mugenzi wawe, nkaba n’umugaragu w’abavandimwe bawe bafite umurimo wo guhamya ibya Yesu.+ Ahubwo ujye usenga Imana yonyine.+ Mu by’ukuri ubuhanuzi bwabereyeho guhamya ukuri ku byerekeye Yesu.”+

  • Ibyahishuwe 22:8, 9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Njyewe Yohana, ni njye wumvise ibyo bintu kandi ndabibona. Nuko maze kubyumva no kubibona, mfukama imbere y’umumarayika wanyerekaga ibyo bintu kugira ngo musenge. 9 Ariko arambwira ati: “Reka reka! Ntukore ibintu nk’ibyo! Rwose ndi umugaragu mugenzi wawe, nkaba n’umugaragu kimwe n’abavandimwe bawe b’abahanuzi, n’abantu bose bakurikiza amagambo yo muri iki gitabo. Ahubwo ujye usenga Imana yonyine.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze