-
Ibyakozwe 10:17-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Mu gihe Petero yari akiri mu rujijo yibaza icyo iryo yerekwa yari amaze kubona risobanura, ba bantu bari boherejwe na Koruneliyo bahise bahagera. Bari babaririje aho inzu ya Simoni iri, kandi bari bahagaze aho ku irembo.+ 18 Nuko barahamagara, babaza niba Simoni wahimbwe Petero acumbikiwe aho ngaho. 19 Mu gihe Petero yari agitekereza ku byo yari yabonye mu iyerekwa, umwuka+ waramubwiye uti: “Hari abagabo batatu bagushaka. 20 None rero haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya rwose, kubera ko ari njye wabohereje.”
-