-
Ibyakozwe 10:30-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Nuko Koruneliyo aravuga ati: “Mu minsi ine ishize ari nk’iki gihe mu ma saa cyenda, nari mu nzu yanjye nsenga. Ngiye kubona mbona umugabo wambaye imyenda irabagirana ahagaze imbere yanjye. 31 Arambwira ati: ‘Koruneliyo, Imana yumvise amasengesho yawe kandi yabonye ukuntu ukunda gufasha abandi. 32 Nuko rero, tuma abantu i Yopa bahamagare Simoni wahimbwe Petero. Uwo muntu acumbikiwe mu nzu iri ku nyanja, ikaba ari iya Simoni utunganya impu.’+ 33 Nahise ngutumaho kandi wakoze kuza. None ubu twese turi hano imbere y’Imana kugira ngo twumve ibyo Yehova* yagutegetse kuvuga.”
-