-
Ibyakozwe 17:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Mu by’ukuri, Imana yirengagije ibyo bihe by’ubujiji,+ ariko ubu irabwira abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana,
-
-
Abaroma 10:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nta tandukaniro riri hagati y’Umuyahudi n’Umugiriki,+ kubera ko Umwami udutegeka twese ari umwe. Agaragaza ubuntu, agafasha abantu bose basenga Imana bayisaba ko ibatabara.
-
-
Abaroma 15:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ndababwira ko mu by’ukuri Kristo yaje gukorera Abayahudi,+ kugira ngo agaragaze ko Imana ari iy’ukuri, kandi ashimangire amasezerano Imana yagiranye na ba sekuruza.+ 9 Ibyo byabayeho kugira ngo abantu bo mu bihugu bitandukanye baheshe Imana icyubahiro kubera imbabazi zayo.+ Ibyo binahuje n’icyo ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Nzagusingiza ndi mu bantu bo mu bihugu byinshi, kandi nzakuririmbira nsingiza izina ryawe.”+
-