-
Ibyakozwe 17:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ibyo bituma bamwe muri bo bizera kandi bifatanya na Pawulo na Silasi.+ Abagiriki benshi basengaga Imana, n’abagore b’abanyacyubahiro benshi na bo babigenza batyo.
5 Ariko Abayahudi bagira ishyari,+ bafata abantu b’ibirara birirwaga mu isoko, bishyira hamwe maze batangira guteza akavuyo mu mujyi. Batera kwa Yasoni, kugira ngo bashakishe Pawulo na Silasi, babazane imbere y’abaturage.
-