-
Ibyakozwe 28:3-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ariko igihe Pawulo yakusanyaga inkwi akazirambika ku muriro, inzoka y’impiri yumvise ubushyuhe isohokamo, imuruma ku kiganza igumaho. 4 Abantu bari batuye kuri icyo kirwa babonye iyo nzoka ifite ubumara irereta ku kiganza cye, baravugana bati: “Nta gushidikanya, uyu muntu ni umwicanyi. Nubwo yarokotse inyanja, imanakazi y’ubutabera* ntiyamwemereye ko akomeza kubaho.” 5 Ariko azunguza ukuboko iyo nzoka y’ubumara igwa mu muriro kandi ntiyagira icyo aba. 6 Bari biteze ko agiye kubyimbirwa cyangwa akitura hasi agahita apfa. Bamaze gutegereza umwanya munini bakabona nta cyo abaye, bahindura ibitekerezo byabo batangira kuvuga bati: “Ni imana.”
-