22 Nuko inkuru yabo igera mu itorero ry’i Yerusalemu, maze bohereza Barinaba+ muri Antiyokiya. 23 Igihe yageragayo maze akabona ukuntu Imana yari yarabahaye umugisha, yarishimye maze abatera inkunga bose kugira ngo bakomeze kumvira Umwami n’umutima wabo wose.+