-
Ibyakozwe 13:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Mu itorero+ ryo muri Antiyokiya harimo abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simeyoni witwaga Nigeru, Lukiyosi w’i Kurene, Manayeni wiganye na Herode wari guverineri w’intara, hamwe na Sawuli. 2 Igihe bakoreraga Yehova* ari na ko bigomwa kurya no kunywa, umwuka wera waravuze uti: “Muntoranyirize Barinaba na Sawuli+ kugira ngo bankorere umurimo nabatoranyirije.”+
-