16 Ibyo byahise binyibutsa amagambo y’Umwami, ukuntu yajyaga avuga ati: ‘Yohana yabatirishaga amazi,+ ariko mwe muzabatirishwa umwuka wera.’+ 17 None se niba Imana yarabahaye impano nk’iyo natwe yaduhaye, twebwe abizeye Umwami Yesu Kristo, nari muntu ki ku buryo nabuza Imana gukora ibyo ishaka?”+