-
Yohana 19:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko Pilato aramubwira ati: “Wanze kumvugisha? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura kandi nkagira n’ububasha bwo kukwica?” 11 Yesu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara, iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru. Ni cyo gituma umuntu wakunteje, ari we ufite icyaha gikomeye kurushaho.”
-
-
Ibyakozwe 4:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Ibyo byabaye igihe Herode na Ponsiyo Pilato+ hamwe n’abanyamahanga n’abantu bo muri Isirayeli, bose bateraniraga hamwe muri uyu mujyi kugira ngo barwanye umugaragu wawe Yesu, uwo watoranyije.+ 28 Bahuriye hamwe kugira ngo bakore ibyo wari warahanuye. Ibyo bintu byabayeho bitewe n’uko ufite imbaraga kandi bikaba bihuje n’uko ushaka.+
-