-
Ibyakozwe 17:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Hanyuma nk’uko Pawulo yari amenyereye,+ yinjiramo asangamo abantu, maze ku masabato atatu akurikiranye akajya yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe,+ 3 akabasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara+ kandi akazuka.+ Abaha ibihamya, abereka n’aho byanditse, maze arababwira ati: “Uwo Yesu mbabwira, ni we Kristo.”
-