16 Nzasaba Papa wo mu ijuru, kandi na we azabaha undi mufasha, uzabana namwe iteka ryose.+ 17 Uwo mufasha ni umwuka wera umenyekanisha ukuri.+ Ab’isi ntibashobora kuwugira, kuko batawureba kandi bakaba batawuzi.+ Ariko mwe murawuzi kuko muwuhorana, kandi ukaba uri muri mwe.