-
Ibyakozwe 19:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ariko igihe bamwe bangaga kwizera,* ahubwo bagasebya Inzira y’Ukuri*+ imbere y’abantu benshi, yitandukanyije na bo+ kandi ajyana n’abigishwa, buri munsi agatanga ibiganiro mu cyumba cy’ishuri rya Turano. 10 Ibyo byamaze imyaka ibiri, ku buryo abari batuye mu ntara ya Aziya bose, baba Abayahudi cyangwa Abagiriki, bumvise ijambo ry’Umwami.
-