-
Matayo 10:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Mukize abarwayi,+ muzure abapfuye, mukize abarwaye ibibembe kandi mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubuntu, namwe mujye mutanga ku buntu.
-
-
Luka 6:38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Mujye mukunda gutanga, namwe muzahabwa.+ Muzatega umwenda wanyu, babashyiriremo ibintu bikwiriye, bitsindagiye, bicugushije kandi byuzuye bikarenga. Ibyo mukorera abandi ni byo namwe muzakorerwa.”
-