27 Nuko muri iyo minsi, abahanuzi+ baturuka i Yerusalemu bagera muri Antiyokiya. 28 Umwe muri bo witwaga Agabo,+ arahaguruka maze ayobowe n’umwuka, ahanura ko inzara ikomeye yari igiye gutera mu isi yose ituwe.+ Kandi koko ni yo yateye mu gihe cya Kalawudiyo.