-
Ibyakozwe 12:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Ababonye, akoresha ikiganza, abasaba guceceka. Hanyuma ababwira mu buryo burambuye ukuntu Yehova yamukuye muri gereza, maze aravuga ati: “Ibi mubibwire Yakobo+ n’abavandimwe.” Nuko arahava ajya ahandi hantu.
-
-
Ibyakozwe 15:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Bamaze kuvuga, Yakobo arabasubiza ati: “Bavandimwe, nimunyumve.
-
-
Abagalatiya 1:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Ariko mu ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo+ uvukana n’Umwami wacu.
-
-
Abagalatiya 2:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Koko rero, Yakobo,+ Kefa* na Yohana, ari na bo babonwaga ko ari abantu b’ingenzi* bashyigikira itorero rya gikristo, bamaze kumenya ko Imana yangaragarije ineza ihebuje,*+ baradushyigikiye njye na Barinaba,+ babigaragaza badukora mu ntoki, ngo tujye kubwiriza abantu batari Abayahudi, na bo bajye kubwiriza Abayahudi.
-