28 Umuyahudi nyakuri si ugaragara inyuma,+ kandi gukebwa nyakuri si ukw’inyuma ku mubiri.+ 29 Ahubwo Umuyahudi nyakuri ni uw’imbere mu mutima,+ kandi gukebwa kwe ni uko mu mutima+ binyuze ku mwuka wera, bidaturutse ku mategeko yanditswe.+ Uwo muntu aba ashimwa n’Imana, aho gushimwa n’abantu.+