-
Ibyakozwe 9:3-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko akiri mu nzira, agiye kugera i Damasiko, atungurwa n’umucyo uturutse mu ijuru uramugota,+ 4 yikubita hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti: “Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?” 5 Aravuga ati: “Uri nde Nyakubahwa?” Aramubwira ati: “Ndi Yesu,+ uwo utoteza.+ 6 Ngaho haguruka ujye mu mujyi, nugerayo uzabwirwa icyo ugomba gukora.” 7 Icyo gihe abantu bari bari kumwe na we muri urwo rugendo bari bahagaze ariko bumiwe nta cyo bavuga. Mu by’ukuri, bari bumvise ijwi ariko ntibagira umuntu babona.+ 8 Hanyuma Sawuli arahaguruka. Ariko nubwo amaso ye yari afunguye, nta cyo yabonaga. Nuko bamufata ukuboko baramuyobora, bamujyana i Damasiko.
-
-
Ibyakozwe 26:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 ubwo nari mu nzira ku manywa, nabonye urumuri ruturutse mu ijuru rumurika cyane kurusha izuba, rurangota njye n’abo twari dufatanyije urugendo.+ 14 Twese tumaze kwikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Giheburayo riti: ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza? Uri kurwanya umurimo w’Imana kandi ibyo ni wowe bibabaza.’* 15 Ariko ndavuga nti: ‘uri nde Nyakubahwa?’ Umwami aravuga ati: ‘ndi Yesu, uwo utoteza.
-