Ibyakozwe 27:23, 24 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 23 Muri iri joro, umumarayika+ w’Imana nsenga kandi nkorera umurimo wera, yahagaze iruhande rwanjye, 24 aravuga ati: ‘Pawulo, witinya kuko ugomba guhagarara imbere ya Kayisari,+ kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.’ Ibyakozwe 28:23 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 23 Nuko bahana umunsi, maze baza ari benshi bamusanga ku icumbi rye. Pawulo abasobanurira iby’Ubwami bw’Imana abyitondeye, ahera mu gitondo ageza nimugoroba. Hanyuma yifashisha Amategeko ya Mose+ n’ibyavuzwe n’Abahanuzi+ abemeza ibya Yesu.+ Ibyakozwe 28:30, 31 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 30 Nuko amara imyaka ibiri yose aba mu nzu yakodeshaga,+ kandi abazaga kumusura bose yabakiraga abishimiye, 31 akababwiriza iby’Ubwami bw’Imana kandi akabigisha iby’Umwami Yesu Kristo afite ubutwari,+ nta kintu na kimwe kimubangamiye.
23 Muri iri joro, umumarayika+ w’Imana nsenga kandi nkorera umurimo wera, yahagaze iruhande rwanjye, 24 aravuga ati: ‘Pawulo, witinya kuko ugomba guhagarara imbere ya Kayisari,+ kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.’
23 Nuko bahana umunsi, maze baza ari benshi bamusanga ku icumbi rye. Pawulo abasobanurira iby’Ubwami bw’Imana abyitondeye, ahera mu gitondo ageza nimugoroba. Hanyuma yifashisha Amategeko ya Mose+ n’ibyavuzwe n’Abahanuzi+ abemeza ibya Yesu.+
30 Nuko amara imyaka ibiri yose aba mu nzu yakodeshaga,+ kandi abazaga kumusura bose yabakiraga abishimiye, 31 akababwiriza iby’Ubwami bw’Imana kandi akabigisha iby’Umwami Yesu Kristo afite ubutwari,+ nta kintu na kimwe kimubangamiye.