-
Ibyakozwe 21:31-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Igihe bashakaga kumwica, umukuru w’abasirikare wari ufite itsinda ry’ingabo ashinzwe, yamenye ko i Yerusalemu hose hari umuvurungano. 32 Nuko ahita afata abasirikare n’abayobozi babo, bamanuka biruka babasanga aho bari. Ba bantu babonye umukuru w’abasirikare ari kumwe n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo.
33 Nuko uwo mukuru w’abasirikare arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri,+ maze abaza uwo ari we n’icyo akora.
-