-
Ibyakozwe 23:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Uwo musore aravuga ati: “Abayahudi bemeranyije kugusaba ko ejo wazazana Pawulo mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, mbese nk’aho bashaka kumenya ibye neza kurushaho.+ 21 Icyakora ntutume babikwemeza kuko hari abagabo barenga 40 bamuteze ngo bamugirire nabi, kandi barahiriye ko batazagira icyo barya cyangwa icyo banywa bataramwica.+ Ubu bariteguye, bategereje ko ubemerera icyo bagusaba.”
-