-
Ibyakozwe 23:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 “Njyewe Kalawudiyo Lusiya, ndakwandikiye Nyakubahwa Guverineri Feligisi: Muraho neza!
-
-
Ibyakozwe 23:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Nasanze ibyo aregwa ari impaka z’iby’Amategeko yabo,+ ariko nta kirego na kimwe yaregwaga gikwiriye kumwicisha cyangwa kumufungisha.
-
-
Ibyakozwe 25:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Hanyuma Fesito aravuga ati: “Mwami Agiripa, namwe mwese muri kumwe natwe hano, uyu ni wa muntu Abayahudi bose bari i Yerusalemu ndetse n’ino aha bansabye basakuza cyane, bavuga ko atagikwiriye kubaho.+ 25 Ariko naje kumenya ko nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha.+ Nuko igihe yajuriraga ashaka kuburanira imbere y’Umwami w’Abami, nafashe umwanzuro wo kumwohereza.
-