-
Mariko 10:38, 39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Ariko Yesu arababwira ati: “Ntimuzi ibyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe* nzanyweraho cyangwa kubatizwa umubatizo ngiye kuzabatizwa?”+ 39 Baramusubiza bati: “Twabishobora.” Yesu na we arababwira ati: “Ni byo koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho kandi n’umubatizo ngiye kuzabatizwa muzawubatizwa.+
-
-
1 Abakorinto 15:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Bitabaye ibyo se, ababatizwa umubatizo uganisha ku rupfu, byazabagendekera bite?+ None se niba abapfuye batazazuka, ni iki cyatuma babatizwa umubatizo nk’uwo?
-