-
1 Abakorinto 8:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Mwe muzi ko ibigirwamana nta cyo bivuze. Ariko se, ubwo umuntu ufite umutimanama udakomeye aramutse akubonye uri kurira mu rusengero rw’ikigirwamana, ntibyatuma na we atinyuka, bikageza n’ubwo arya ibyokurya byatuwe ibigirwamana? 11 Nubwo wowe uzi ko kubirya nta cyo bitwaye, uba wangije ukwizera k’uwo muntu ufite umutimanama udakomeye. Ubwo rero, ujye wibuka ko ari umuvandimwe wawe Kristo yapfiriye.+
-