3 Hanyuma rero bavandimwe, mukomeze gusenga mudusabira,+ kugira ngo ijambo rya Yehova rikomeze gukwirakwira mu buryo bwihuse+ kandi abantu baryubahe, nk’uko bimeze muri mwe. 2 Nanone dusaba ko twakizwa abantu babi b’abagome,+ kuko kwizera kudafitwe n’abantu bose.+