-
Abaheburayo 2:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 None se niba ibyavuzwe n’abamarayika+ byaragaragaye ko ari ukuri, kandi umuntu wese wicaga amategeko cyangwa ntayumvire, akaba yarahanwaga hakurikijwe ubutabera,+ 3 ubwo twe twazarokoka dute niba tutarahaye agaciro ibirebana n’agakiza gakomeye?+ Ako gakiza katangiye kuvugwa binyuze ku Mwami wacu+ kandi abamwumvise baduhaye ibihamya bigaragaza ko ari ukuri.
-