-
Abaroma 15:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nsenga Imana nyisaba ko yabafasha kwihangana, ikabaha ihumure kandi ikabafasha kugira imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite. 6 Ibyo bizatuma mwunga ubumwe,+ kugira ngo musingize Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo.
-
-
Abefeso 4:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umwuka wera watumye mwunga ubumwe. Ubwo rero mujye mukora uko mushoboye mukomeze kunga ubumwe, mubigaragaze mubana amahoro n’abandi.+
-
-
Abafilipi 2:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Ibyo nimubikora bizanshimisha cyane. Mujye mugira imitekerereze imwe, mukundane, kandi mujye mugaragaza ko mwunze ubumwe mu buryo bwuzuye, haba mu byo mukora no mu byo mutekereza.+
-