ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 6:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 “‘Aya ni yo mategeko azakurikizwa mu birebana n’ituro ry’ibinyampeke.+ Abahungu ba Aroni bajye bazanira Yehova iryo turo, imbere y’igicaniro.

  • Abalewi 6:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Ibizasigara+ kuri iryo turo bizaribwe na Aroni n’abahungu be. Bazabikoremo utugati tutarimo umusemburo, babiturire ahera. Utwo tugati bazaturire mu rugo rw’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+

  • Kubara 18:30, 31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 “Ubwire Abalewi uti: ‘nimutanga ibyiza kurusha ibindi mukuye kuri ayo maturo, ibisigaye bizababere nk’umusaruro wo ku mbuga bahuriraho imyaka, nka divayi ivuye aho bengera cyangwa amavuta avuye aho bayakamurira. 31 Mujye mubirira aho mushaka hose, mwe n’imiryango yanyu, kuko ari igihembo cy’imirimo mukorera mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 18:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 “Abalewi b’Abatambyi, ni ukuvuga abagize umuryango wa Lewi wose, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli. Bajye barya ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova.+ Imana ni yo izajya ibitaho.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze