Matayo 10:9, 10 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 9 Ntimwitwaze zahabu cyangwa ifeza cyangwa umuringa byo gushyira mu dufuka mushyiramo amafaranga.+ 10 Nanone ntimuzitwaze udufuka turimo ibyo muzarya muri ku rugendo, cyangwa imyenda ibiri,* cyangwa inkweto cyangwa inkoni,+ kuko umukozi akwiriye guhabwa ibyokurya.+ Luka 10:7, 8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Mujye muguma mu rugo+ rw’umuntu ukunda amahoro, murye kandi munywe ibyo babahaye,+ kuko umukozi akwiriye ibihembo bye.+ Ntimukimuke muri urwo rugo ngo mujye mu rundi. 8 “Nanone kandi, nimwinjira mu mujyi bakabakira, mujye murya ibyo babahaye,
9 Ntimwitwaze zahabu cyangwa ifeza cyangwa umuringa byo gushyira mu dufuka mushyiramo amafaranga.+ 10 Nanone ntimuzitwaze udufuka turimo ibyo muzarya muri ku rugendo, cyangwa imyenda ibiri,* cyangwa inkweto cyangwa inkoni,+ kuko umukozi akwiriye guhabwa ibyokurya.+
7 Mujye muguma mu rugo+ rw’umuntu ukunda amahoro, murye kandi munywe ibyo babahaye,+ kuko umukozi akwiriye ibihembo bye.+ Ntimukimuke muri urwo rugo ngo mujye mu rundi. 8 “Nanone kandi, nimwinjira mu mujyi bakabakira, mujye murya ibyo babahaye,