5 Nakwishimira ko mwese mugira impano yo kuvuga izindi ndimi,+ ariko nahitamo ko mwese mugira impano yo guhanura.+ Mu by’ukuri, umuntu avuze mu zindi ndimi ariko ntazisemure kugira ngo bitere inkunga abagize itorero, icyo gihe aba arutwa n’umuntu uhanura.