-
Abaroma 15:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Sinzavuga ibirebana n’ibintu njye ubwanjye nakoze, ahubwo nzajya mvuga ibyo Kristo yakoze binyuze kuri njye, kugira ngo abantu bo mu bindi bihugu bumvire biturutse ku magambo yanjye n’ibikorwa byanjye. 19 Abo bantu bumviye bitewe n’ibimenyetso bikomeye ndetse n’ibitangaza+ Imana yakoze ikoresheje umwuka wera. Ni yo mpamvu nabwirije ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo mbyitondeye, uhereye i Yerusalemu kugera no mu karere kose ka Iluriko.+
-
-
1 Abakorinto 4:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Ikigaragaza ko umuntu ari umuyoboke w’Ubwami bw’Imana si ibyo avuga. Ahubwo ibikorwa bye ni byo bigaragaza ko afite imbaraga z’Imana.
-
-
1 Abatesalonike 1:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 kubera ko ubutumwa bwiza twababwirije butari amagambo gusa, ahubwo bwari bufite imbaraga ziturutse ku mwuka wera kandi bwemeza, maze butuma muhinduka. Nanone muzi uko twitwaraga muri mwe ku bw’inyungu zanyu.
-