-
Abaroma 7:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ubundi, Amategeko ya Mose ni ayera kandi ibivugwamo birakiranuka, ndetse ni byiza.+
13 Ese ibyo bishatse kuvuga ko ikintu cyari cyiza ari cyo cyankururiye urupfu? Oya rwose! Ahubwo icyaha ni cyo cyanzaniye urupfu. Amategeko ni meza.+ Ariko yagaragaje neza ko icyaha ari cyo gitera urupfu. Ubwo rero, Amategeko yagaragaje ukuntu icyaha ari kibi cyane.+
-