-
Matayo 16:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Yesu aramusubiza ati: “Simoni muhungu wa Yona ugira imigisha, kuko atari umuntu uguhishuriye ibyo, ahubwo Papa wo mu ijuru ni we ubiguhishuriye.+
-
-
Abefeso 3:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Mu bihe byahise, Imana ntiyagaragazaga neza iryo banga, nk’uko muri iki gihe irihishurira neza intumwa yatoranyije n’abahanuzi binyuze ku mwuka wayo.+
-
-
2 Timoteyo 1:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yaradukijije, iradutoranya ngo tube abera+ bidaturutse ku bikorwa byacu byiza, ahubwo biturutse ku mugambi wayo n’ineza yayo ihebuje.+ Iyo neza twayigaragarijwe binyuze kuri Kristo Yesu kuva kera cyane. 10 Icyakora ubu, iyo neza yarushijeho kugaragara igihe Kristo Yesu+ Umukiza wacu wakuyeho urupfu+ yabonekaga,+ maze binyuze ku butumwa bwiza,+ akaduhishurira uko tuzabona ubuzima no kutangirika.+
-
-
1 Petero 1:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Bahishuriwe ko umurimo bakoraga, atari bo ubwabo bikoreraga, ahubwo ko ari mwe bakoreraga bahanura ibintu ubu mwatangarijwe, binyuze ku bababwiye ubutumwa bwiza n’umwuka wera woherejwe uturutse mu ijuru.+ Ibyo bintu abamarayika na bo bifuza cyane kubimenya.
-