4 Nuko rero, ubwo dufite uyu murimo kubera imbabazi twagiriwe, ntitugomba gucika intege. 2 Twanze ibintu biteye isoni bikorwa mu ibanga. Ntitugira uburiganya cyangwa ngo tugoreke ijambo ry’Imana,+ ahubwo tumenyekanisha ukuri, tukabera urugero rwiza abantu bose imbere y’Imana.+