18 Mwana wanjye Timoteyo, ndaguha iri tegeko mpuje n’ubuhanuzi bwakwerekezagaho kugira ngo binyuze kuri bwo, uzabe nk’umusirikare uzi kurwana neza.+ 19 Ukomeze kugira ukwizera n’umutimanama ukeye.+ Uwo mutimanama bamwe baretse kuwugira maze ukwizera kwabo kumera nk’ubwato bumenetse.