19 Ibyanditswe bigira biti: “Nzahindura ubusa ubwenge bw’abanyabwenge, kandi ubuhanga bw’abahanga sinzabwemera.”+ 20 None se tuvuge iki ku banyabwenge, ku bahanga mu by’amategeko, no ku bantu bazi kujya impaka mu by’iyi si? Imana ibona ko ubwenge bwo muri iyi si ari ubuswa.