-
1 Timoteyo 6:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nihagira undi muntu wigisha izindi nyigisho kandi ntiyemere inyigisho z’ukuri*+ z’Umwami wacu Yesu Kristo cyangwa inyigisho zigaragaza uko dukwiriye gukorera Imana,+ 4 uwo muntu azaba afite ubwibone kandi nta kintu na kimwe asobanukiwe.+ Aba yarashajijwe no kujya impaka.+ Ibyo ni byo bitera kwifuza, ubushyamirane, gusebanya,* gukeka ibibi 5 no kujya impaka ku bintu bidafite akamaro. Ni byo biranga abantu badatekereza neza,+ kandi batagira ukuri, bibwira ko kwiyegurira Imana ari uburyo bwo kwibonera imibereho.*+
-
-
2 Petero 3:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Ariko mwebwe bavandimwe nkunda, ubwo mumenye ibyo hakiri kare, mwirinde kugira ngo mutayoba mukajyana na bo, muyobejwe n’ibinyoma by’abantu basuzugura amategeko, bityo ntimukomeze gushikama.+
-