7 Nyamara ubwo si ubutumwa bwiza. Ahubwo hari abantu bamwe babatezamo akavuyo,+ bagamije kugoreka ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo. 8 Ariko nihagira ubabwira ubutumwa bwiza bunyuranye n’ubwo twababwirije azabibazwe, niyo yaba ari umwe muri twe cyangwa umumarayika uvuye mu ijuru.