-
Abafilipi 4:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Mu by’ukuri, namwe Bafilipi muzi ko igihe navaga i Makedoniya, mumaze kumva ubutumwa bwiza ku nshuro ya mbere, nta rindi torero ryamfashije kubona ibyo nkeneye uretse mwe.+ 16 Igihe nari ndi i Tesalonike mwanyoherereje ibintu nari nkeneye. Ntimwabikoze rimwe gusa ahubwo mwabikoze inshuro ebyiri.
-