-
Matayo 16:27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Umwana w’umuntu azaza afite icyubahiro cya Papa we ari kumwe n’abamarayika be, kandi icyo gihe azaha buri wese ibimukwiriye akurikije imyifatire ye.+
-
-
Abafilipi 3:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Hari abantu najyaga mvuga kenshi, ariko ubu bwo ndabavuga ndira, kuko barwanya Kristo, kandi ntibabone ko urupfu rwe rwo ku giti cy’umubabaro* rwabagiriye akamaro. 19 Amaherezo bazarimbuka. Ibyo bararikira byabaye nk’imana yabo, kandi biratana ibintu biteye isoni bakora. Nta kindi batekerezaho uretse ibintu byo muri iyi si.+
-